Kuwa 16 Gashyantare 2026, Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira umuhate wayo mu guteza imbere imihanda yo mu byaro nk’ishingiro ry’iterambere rirambye kandi ridaheza. byavugiwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Nyafurika ku Igenamigambi ry’Imihanda Ihuza Uturere tw’ ibyaro, yabereye i Kigali.

lyi nama y’iminsi itatu yahuje abashinzwe politiki, abafatanyabikorwa muiterambere, abashakashatsi n’inzobere mu by’ubwikorezi baturutse mu bihugu birenga 20 by’Afurika, yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’inzego zirimo World Bank Group, AfricaTransport Policy Program (SSATP), European Commission, Africa Transportation Research Alliance na Global Facility for Disaster Reduction and Recovery.

Minisitiri w’lbikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko imihanda yo mu byaro atari inzira z’amabuye n’ibiraro gusa, ahubwo ari umuyoboro uhuza abaturage n’amahirwe.

Ati “imihanda ifasha abahinzi kugera ku masoko, abana kugera ku mashuri, abarwayi kubona serivisi z’ubuvuzi ku gihe, ndetse igafasha abaturage kwitabira ibikorwa bibateza imbere”

Yibukije ko kuva mu mwaka wa 2014 hatangijwe Umushinga w’lmihanda y’Ibiraro n’Imihanda Ihuza Ibyaro,hubatswe ibirometero 4,428.13 by’imihanda mu gihugu hose, byagabanyije igihe n’ibiciro by’ingendo, ndetse byongera umusaruro w’ubuhinzi n’amatungo.

Guverinoma kandi ikomeje gushyira imbaraga mu gusana no kubungabunga imihanda y’uturere, kunoza imicungire yayo no kuyigira irambye mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere. Hifashishwa ibipimo byubahiriza ibidukikije n’ikoranabuhanga rigezweho hagamijwe gukumira ibiza no kurinda ishoramari.

Minisitiri yasabye ubufatanye bukomeye mu gushora imari no guhanga udushya kugira ngo iterambere rigere kuri bose.Ati  dufite icyizere ko ibiganiro bizavamo ibisubizo bizateza imbere imihanda yo mu byaro muri Afurika yose.

U Rwanda rusanga imihanda ihuza ibyaro igomba kubakwa kugirango ifashe abaturage kwiteza imbere no koroshya ubuhahirane  hagati y ‘Uturere bityo umusaruro uzabone uko ugera ku masoko hirya no hino mu gihugu.

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply