Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31, nibwo Irushanwa ryaberaga i Kigali igihugu cya Misiri (Egypt) kikaba aricyo cyegukanye igikombe, gitsinze ku mukino wa nyuma Tuniziya amanota 37 kuri 24, mugihe kandi umwanya wa 3 wegukanywe na Cap-vert itsinze Tunisia 29 kuri 23.

Ku rundi ruhande mu cyiciro cy’amakipe yahataniraga igikombe cya President “President Cup”, kuva ku mwanya wa 9 kugeza kuwa 16 ari naho u Rwanda rwari ruherereye kuko rutabashije kurenga amatsinda, igihugu cya Gabon nicyo cyakegukanye uwo mwanya gitsinze Cameroun.

 Alfred Twahirwa Perezida wa Federasiyo y’Umukino wa Handball mu Rwanda avuga ko muri rusange bishimiye uburyo irushanwa ryateguwe rikanasozwa neza hatanzwe ibikombe mu mutekano u Rwanda rusanganywe, ibyo bikaba byaratumye abashyitsi bari baturuse mu bihugu bitandukanye bataha banyuzwe.

Agira ati “hasojwe amarushanwa Nyafurika y’Umukino wa Handball yaberaga mu gihugu cyacu kuva kuwa 21 kugeza kuwa 31 mutarama 2026. Ni irushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya 27 hagamijwe guhatanira igikombe no kubona amakipe 5 azahagararira umugabane mu guhatanira icyo rwego rw’Isi. Twabiteguye neza rero, bisoza neza uko byifuzwaga, u Rwanda rukaba rwarahungukiye byinshi byo kwishimirwa, n’ubwo bwose tutaje mu myanya ya mbere ariko hari byinshi twabashije kwiga.”

Yungamo ati “Urubyiruko rwacu rwitwaye neza cyane, kuba mu myaka ibiri tubashije kujya imbere ho imyanya ibiri, tukaba mu Karere ari twe turi imbere, biratanga icyizere ko mu myak 10 iri imbere, nta kabuza tuzaba turi mu makipe atanu azitabra igikombe cy’Isi kandi nkurikije uburyo dushyigikiwe na Leta yacu tuzabigeraho.”

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply