Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo, i Kigali ni bwo hatangizwaga “Icyumweru Cyahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda”, kibaye ku nshuro ya 8, kikazageza ku wa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2025.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ku nshuro ya 8, yagize ati: “abakora ubucukuzi Guverinoma y’uRwanda irabashyigikiye mu bikorwa byabo, bigamije iterambere ry’igihugu” akaba yabahaye umukoro wo kunoza ubwo bucukuzi bukaba ubw’umwuga kandi bukaganisha ku cyerekezo k’Iterambere Igihugu kihaye.

Ni icyumweru ngaruka mwaka kibaye kushuro ya (8), kirangwa no kuganira ku buryo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatezwa imbere hagakemurwa imbogamizi n’ibibazo bikigaragara muri uru rwego. Abahagarariye amasosiyete akora uwo mwuga yitabiriye itangizwa ry’iki cyumweru, harimo

UWIRINGIYIMANA Justin, Umuyobozi wa TRINITY NYAKABINGO na mugenzi we KAYOBOTSI Bosco, Umuyobozi wa GASABO GOLD REFINERY, itunganya zahabu, baravuga ko iki cyumweru bakitezeho kunguka abashoramari, nkuko byagenze mu gikorwa nk’iki mubaje.
UWIRINGIYIMANA Justin yagize ati’’icyo tuje kuvoma hano ni ukumva ya ntumbero igezweho y’Igihugu mu bucukuzi, tuba tuje no kureba n’ahandi twakura amahirwe yo kuba twajya no gufata ahandi hantu tukahakora ikirombe kigezweho”.

KAYOBOTSI Bosco nawe ati’’Twebwe nka gahunda yacu nk’uruganda nuko turi muri muri Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo turi muri Afurika muri rusange rero iyo tubonye nk’uyu mwanya mwiza wo kwerekana ubushobozi dufite, icyo ni icyambere no kwerekana ubumenyi bw’ikoranabuhanga aho tuba twereka abafatanya bikorwa, kugirango bashyiremo imbaraga cyane mu kutuzanira zahabu’’, yakomeje avuga ko ubu turi ku kigero cya 30%.
Urumva ko turacyabura 70% kugirango twuzuze, turifuza abafatanyabikorwa bazana zahabu bayikuye mu bihugu bitandukanye ntabwo wategereza izahabu yo mu gihugu ko ariyo utunganya gusa.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB), ALICE UWASE yagize ati’’ muri iki cyumweru bazaganira ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mukugabanya inzitizi zigabanya umusaruro wuru rwego, dore ko byinshi mu bikoresho by’ikoranabuhanga biva muri aya mabuye harimo nacukurwa mu Rwanda.’’
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

