Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ababukora Leta ibasaba ko bukorwa kinyamwuga no mu mucyo, ikabafasha mu gushoramo imari.
Mu bucuruzi mpuzamahanga, ikizere ni ingenzi, bikaba n’umwihariko mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Ababukora bavuga ko ntawe ugura amabuye y’agaciro atazi aho yakomotse, ibyo rero ni byo u Rwanda rumaze igihe rwubaka, kuko bifite icyo bivuze ku isoko mpuzamahanga.

Nk’uko byemezwa na Shane Ryan, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri sosiyete ya TRINITY METALS, ari nayo ya mbere mu gutunganya umusaruro w’amabuye ya TANGESITINI ku mugabane w’ Afurika hamwe na Imena Evode, Umuyobozi wa kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya GAMICO LTD.
Yagize ati ‘’ Kugeza ubu turi aba mbere mu gutunganya TANGESITINI muri Afurika ndetse turi mubatunganya ayo mabuye meza kurusha andi ku isi, ibyo rero ntibyashoboka hatari ingamba nziza zishyigikira ubwiza bw’amabuye ari mu birombe by’uRwanda ndetse no kuyatunganya tubyitayeho”.
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruri imbere muri uru rwego, mu guteza imbere umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari nabyo bitanga ikizere ko ibyo dukora biri mu bikorwa neza.
Yagize ati: “Abagabo n’abagore mubona hariya mu birombe, no mu y’indi mirimo, nuko buri buye ryacu tujyana ku isoko riba ryizewe, rizwi inkomoko, rifite ibimenyetso byagenwe ku buryo bugaragara’’.
GAMICO ni Kampani imaze kugira Ubunararibonye kuko imaze imyaka irenga 10 yose mu bikorwa by’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho batangiriye mu Karere ka Gatsibo, bakaba bamaze imyaka 4 mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, aho Ibirombe biherereye hakitwa “BASHYAMBA”
Mu kiganiro n’Itangazamakuru ku mikorere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Umuyobozi mukuru wa GAMICO IMENA Evode; yagize ati “Mu Rwanda amabuye arahari muri iyi misozi igize uRwanda, ariko hakenewe ko dushyiramo imbaraga z’abashoramo imari, n’ubumenyi bwisumbuye mu kuyacukura.”
Rusizana David, inzobere mu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro avamo ibyuma mu Rwanda, Centre africa, na Zambiya, ubu akaba ari gukorana na GAMICO LTD yagarutse ku mikorere yao ya mbere.
Yagize ati “Mbere twakoraga mu buryo bwa gakondo, ducukura ibyo ducukuye tukabishyira mu byo abacukuzi bita imiheka cyangwa ku ikarayi, twozaga dukoresheje imiheka cyangwa tukifashisha umuvu.”
Yakomeje avuga ko mu mabuye yacukuwe havagamo 30%, aho bagombaga kubona toni babonaga ibiro Magana atatu (300kg), nyuma yaho baza gukora inyigo bubaka uruganda, ubu ibyacukuwe uruganda rukuramo 70% nk’umusaruro mbumbe.
Nk’uko byasobanuwe na Rusizana David, bucukuzi bw’u Rwanda muri GASEGERETI na TANGESITINI bwazamutse bishimishije, kubera ishoramari, aho harimo no kubaka inganda zitunganya umusaruro aho kuwugurisha udatunganyijwe, kuko byagabanyaga umusaruro watakariraga mu gukoresha uburyo bwa gakondo.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

