Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 20 ukuboza 2025, Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), risanga hakwiye Gukomeza ubuvugizi bugabanya ikoreshwa ry’imodoka zitwara abantu ku giti cyabo, hagamijwe kongera umubare w’abakoresha imodoka rusange mu rwego rwo kurwanya ihumana ry’ikirere rikomoka ku binyabiziga.
Ibi byagarutsweho mu Nteko Rusange y’iri shyaka, aho Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party,NTEZIMANA Jean Claude, yagize ati’’ “Tugiye gukomeza ubukangura mbaga mu gukoresha imodoka rusange mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Akomeza agira ati” Urebye mu Mujyi wa Kigali, ikihutirwa kigaragara ni umuvundo w’ibinyabiziga, mu gitondo cyangwa nimugoroba, imodoka ziba zishoreranye ari nyinshi, kandi zisohora ibyuka bihumanya ikirere cy’u Rwanda.
Umwe mu bahuguwe yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu batwara ibinyabiziga muri rusange kuko mu bushakashatsi bwakozwe, bigaragara ko bisi imwe niba itwara abantu mirongo itanu (50), hakaba n’imodoka 50 umuntu agenda wenyine, bivuze ko abo abantu bagiye muri bisi imwe, ibinyabiziga mirongo itanu (50) byaba bivuye mu muhanda.

Uwatowe ahagarariye Umujyi wa Kigali,NSHYIRIMBERE Patrick yagize ati : ‘’ Ingamba ya mbere ni ugushishikariza abakora hamwe, abatuye hamwe kwimenyereza kugenda muri bisi za rusange mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Cyane cyane abafite ibinyabiziga byabo, kubiparika bagatega imodoka rusange, haba kujya ku kazi cyangwa kukavaho bataha iwabo.
NKURUNZIZA Able Comfort, watorewe guhagararira urubyiruko mu Mujyi wa Kigali yagize ati’’ Ni ngombwa gushishikariza abatema ibiti, ko batera ibindi cyane cyane muri gahunda y’umuganda rusange”.
Yakomeza atunga urutoki urubyiruko rutitabira gukora umuganda, kandi arirwo mbaraga igihugu gifite, ari nacyo nshyize imbere mu gukangura urubyiruko rutitabira umuganda, nzabigira intego ya mbere mu bukangurambaga bwanjye.

Yakomeje avuga ko amahirwe abonye yo gufatanya n’urubyiruko bagenzi banjye, kugirango tufatanye tuzamure Igihugu cyacu, mu rwego rw’ibidukikije, hato bitavaho bishira, kuko “IBIDUKIKIJE NI UBUZIMA”, kandi ko bidufitiye akamaro twese.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije ryatoye kandi na UMUTESI Charlotte, uhagarariye abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

