Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2026, umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yamuritse igitabo cye gishya yise “Ubudasa bw’Ingabo z’u Rwanda RDF”. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, by’umwihariko abanditsi, abashoramari n’abahagarariye ibigo by’uburezi.
Hategekimana yagize Ati’’ iki gitabo kigamije kugaragaza umwihariko w’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga umutekano, guteza imbere igihugu no gufasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi’’
Mu gitabo cye, agaruka kandi ku mateka y’u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza uruhare rw’abahoze ari RPA bahagaritse Jenoside, nyuma bakaza kuba RDF. Avuga ko igitabo cyanditswe no mu Cyongereza kugira ngo n’abanyamahanga basobanukirwe impamvu Abanyarwanda benshi bishimira Ingabo zabo.
Epimaque Twagirimana, umwe mu bayobozi ba Panafrican Movement mu Rwanda, yashimye uyu mwanditsi ku bw’umusanzu atanga mu kwandika amateka no kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika. Yashishikarije Abanyafurika kwandika amateka yabo no kwigirira icyizere.
Rwiyemezamirimo akaba n’umwanditsi w’igitabo, Gérard Sina, uzwi cyane nka Nyirangarama, yashimye mugenzi we Richard Hategekimana kubera uruhare akomeje kugira mu guhesha u Rwanda ishema mu ruhando mpuzamahanga. Yavuze ko Richard akomeje kuruvuga uko ruri, agaragaza abayobozi barwo uko bakora, ndetse agashishikariza abanyamahanga by’umwihariko Abanyafurika gufatira urugero ku Rwanda n’imiyoborere yarwo.

Yagize ati: “Reka dushimire mugenzi wacu, tumwifuriza gukomeza urugendo rwo kugaragaza u Rwanda n’abayobozi barwo, by’umwihariko ubudasa bw’Ingabo zacu zirangwa n’ibikorwa bigamije kubungabunga umuturage.” Aha yashimangiye ko umutekano ntagereranywa igihugu gifite ukomoka ku ruhare rw’Ingabo z’u Rwanda, ari zo Rwanda Defence Force (RDF).
Mu gusoza, Sina yavuze ko kimwe na Richard Hategekimana, bazakomeza kwandika ku byiza biboneka mu Rwanda no gushishikariza abandi gusoma no kwandika, kuko kudasoma no kutamenya ibiriho bishobora kubera umuntu imbogamizi mu gusobanukirwa isi n’ibiyivugwamo.
Umushyitsi mukuru akaba ninararibonye Tito Rutaremara yashimye byimazeyo umuhate wa Hategekimana mu kwandika no gusakaza amateka n’indangagaciro z’Ingabo z’Inkotanyi, zaje guhinduka Rwanda Defence Force

Yagize Ati’’ nubwo mu ntangiriro abantu batari basobanukiwe intego y’inyandiko zivuga ku butwari bw’Inkotanyi zabohoye igihugu, uko iminsi yagiye ihita bagiye babona ko ari ukuri kw’amateka no kwimakaza umuco wo gukunda no kubaka igihugu’’
Yungamo Ati’’ RDF nigisirikari cy’abanyarwanda, cyubakiye ku mateka, indangagaciro n’inyigisho bikomoka mu Rwanda ubwaho. Ibi ngo ni byo bituma kirangwa na gahunda ihamye, imyitwarire myiza n’imikorere iri ku murongo. Yavuze ko kuba mu mashuri asanzwe hakigaragara imbogamizi bidatangaje, kuko hari aho hakiri gukoreshwa amateka yanditswe n’abanyamahanga atagaragaza byimazeyo ukuri kw’ibyabaye ku Rwanda.
Mu gusoza, yashimiye abanditsi n’abandi bakomeje kwandika no gusangiza abanyarwanda amateka y’Ingabo z’Inkotanyi, ashimangira ko ari umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubunyarwanda.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abahagarariye za Kaminuza n’Amashuri makuru, bagaragaje ko biteguye gukomeza guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma mu rubyiruko.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

