Kuri uyu wa Kane tariki 8 Mutarama 2026, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 22 bishwe n’igitero cya drone z’ingabo za Leta y’iki gihugu (FARDC), cyabaye ku itariki ya 2 Mutarama 2026  

Mugitero cya drone giherutse gukorerwa i Masisi centre (Nord-Kivu) imibiri yahawe icyubahiro mbere yuko ishyingurwa muri Stade de l’Unité. Aha, habayeho gutanga ubutumwa butandukanye bugamije kugaragaza no kunenga ibikorwa byo kurenga ku masezerano y’ihagarikwa ry’intambara, ndetse n’ubwicanyi bw’abaturage bukorwa n’amatsinda ya gisirikare n’imitwe y’abarwanyi nka #ADF, #CODECO i Beni, Lubero, Ituri, ndetse na Mobondo i Mai-Ndombe, Kwangu na Maluku.

Muri uyu muhango, hari harimo abayobozi bakuru bahagarariye inzego zitandukanye n’abayobozi bakuru ba #AFC_M23.

Bakomeje kugaruka kubijyanye no guha icyubahiro imibiri y’abaguye muri ibyo bitero, bitewe n’ingaruka z’imiyoborere mibi ya Kinshasa, nkuko bakomeje kubigarukaho, by’umwihariko mu gace ka Mubambiro, Masisi,

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Laurence Kanyuka, mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Uyu munsi twahuye ngo duhe icyubahiro abasivili bishwe barashwe n’ingabo z’inkoramaraso zihurije hamwe, zikorana na Leta ya Kinshasa. Turabunamiye, kandi twifatanyije n’imiryango yabuze ababo”.

Yunzemo ati “Aya mahano ntazigera yibagirana. AFC/M23 irahamya ko izakomeza kurinda abaturage b’abasivili, no kurwana ku burenganzira bwabo bwo kubaho, bw’umutekano n’icyubahiro”.

Izi ni ingaruka z’ibitero bitandukanye by’ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, zikomeje kugaba ku baturage bo mu burasirazuba bw’iki gihugu, igice ahanini kiri mu maboko ya ARC/M23. 

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply