Kuri uyu wa kane tariki ya 19 Gashyanare 2026, Banki Nkuru y’Igihugu cy’u Rwanda (BNR) yazamuye urwunguko fatizo rwayo ruvuye kuri 6,75% rugera kuri 7,25%, mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro rikomeje kurenga imbago zayo ziri hagati ya 2% na 8%.
Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko muri Mutarama 2026 ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 8,9%, bivuye kuri 8% byariho mu Ukuboza 2025. Mu gihembwe cya kane cya 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 7,4%, uvuye kuri 7,2% mu gihembwe cya gatatu.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’izamuka rikomeye ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu, nubwo ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba byagaragaje igabanuka rito.
BNR itangaza ko iteganya ko mu mezi ari imbere ibiciro bishobora gukomeza kuzamuka bikarenga 8%, ariko igitutu kikazagenda kigabanyuka mu mpera za 2026, bigafasha ibiciro gusubira mu murongo ngenderwaho.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yagize Ati’’ iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda ihungabana ry’ibiciro no kurengera ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kugura ibikenerwa buri munsi’’
Nubwo ubukungu bw’Isi bwazamutse ku kigero cya 3,3% mu 2025 kandi bukazaguma kuri uwo muvuduko mu 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwo bwazamutse ku mpuzandengo ya 8,7% mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2025, hejuru ya 7,2% byagaragaye mu 2024.
Ku isoko ry’ivunjisha, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 4,4% ugereranyije n’Idorali rya Amerika mu Ukuboza 2025, bikaba biri hasi ugereranyije na 9,42% byagaragaye mu Ukuboza 2024. Ibi byatewe n’iyongera ry’amadovize aturuka ku bukerarugendo no ku mafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

