
Author: Magnifique Mukantwali
Kuri uyu wa Kane tariki 8 Mutarama 2026, i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 22 bishwe n’igitero cya drone z’ingabo za Leta y’iki gihugu (FARDC), cyabaye ku itariki ya 2 Mutarama 2026 Mugitero cya drone giherutse gukorerwa i Masisi centre (Nord-Kivu) imibiri yahawe icyubahiro mbere yuko ishyingurwa muri Stade de l’Unité. Aha, habayeho gutanga ubutumwa butandukanye bugamije kugaragaza no kunenga ibikorwa byo kurenga ku masezerano y’ihagarikwa ry’intambara, ndetse n’ubwicanyi bw’abaturage bukorwa n’amatsinda ya gisirikare n’imitwe y’abarwanyi nka #ADF, #CODECO i Beni, Lubero, Ituri, ndetse na Mobondo i Mai-Ndombe, Kwangu…
Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 20 ukuboza 2025, Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), risanga hakwiye Gukomeza ubuvugizi bugabanya ikoreshwa ry’imodoka zitwara abantu ku giti cyabo, hagamijwe kongera umubare w’abakoresha imodoka rusange mu rwego rwo kurwanya ihumana ry’ikirere rikomoka ku binyabiziga. Ibi byagarutsweho mu Nteko Rusange y’iri shyaka, aho Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Green Party,NTEZIMANA Jean Claude, yagize ati’’ “Tugiye gukomeza ubukangura mbaga mu gukoresha imodoka rusange mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Akomeza agira ati” Urebye mu Mujyi wa Kigali, ikihutirwa kigaragara ni umuvundo w’ibinyabiziga, mu gitondo cyangwa nimugoroba, imodoka ziba zishoreranye ari nyinshi, kandi…
Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru,Israel Mbonyi yavuze ko imyiteguro y’igitaramo ari gutegurira Abaturarwanda kirimbanyije, ariko bisaba imbaraga nyinshi, ariko afite abafatanyabikorwa bamuri hafi. Israel Mbonyi azwiho indirimbo zo guhimbaza Umwami Yesu. Muri icyo kiganiro, Israel Mbonyi yahishyuye ko ku myaka 11 amaze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, anasobanura inkomoko n’icyo igitaramo cye, yise “Icyambu,” kigiye gutangira urugendo rwacyo rwa kane. Yakomeje asobanura ko mu busanzwe yize nk’umufarumasiye, ariko umutima we wahoraga umuhamagarira gukorera Imana binyuze mu binyuze mu ndirimbo ziyihimbaza. Yagize ati: “Nari nzi ko nzakorera Imana, nzaririmba, ariko sinari nzi ko bizagera…
Access to healthcare is one of the fundamental rights of every child. However, children born to teenage mothers in Huye District are being deprived of this right due to difficulties in accessing community-based health insurance (Mutuelle de Santé). Many of these children are not officially registered under any household, either on the mother’s or the father’s side, as some families reject responsibility. In other cases, families agree to register the child but demand that the young mothers pay the health insurance contribution for the entire household an impossible burden for most. Several teenage mothers who spoke to Impamo.net all under…
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Ukuboza I kigali barwiyemezamirimo bo mu bihugu by’ Afurika birimoTanzaniya, Kenya na Afurika y’epfo, bahawe ibihembo mu muhango usoza ku mugaragaro irushanwa rya Africa’s Business Heroes (ABH) Prize Competition, ryabaye ku nshuro ya 7 ribera i Kigali. Igihembo cya mbere cyegukanywe n’Umunya-Tanzaniya Diana Orembe, washinze sosiyete NovFeed, ikora mu rwego rwa biotechnology. Uyu mushinga ukora intungamubiri zitunganyijwe mu buryo bugezweho zigaburirwa amatungo n’amafi, hagamijwe kugabanya igihombo abahinzi bahuraga na cyo mu kugura ibiryo by’amatungo, no kurengera ibidukikije. Akanama nkemura mpaka kagaragaje ko NovFeed ari umushinga ufite ingaruka nziza ku bukungu bw’abahinzi no ku iterambere rirambye. Umwanya wa…
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ababukora Leta ibasaba ko bukorwa kinyamwuga no mu mucyo, ikabafasha mu gushoramo imari. Mu bucuruzi mpuzamahanga, ikizere ni ingenzi, bikaba n’umwihariko mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro. Ababukora bavuga ko ntawe ugura amabuye y’agaciro atazi aho yakomotse, ibyo rero ni byo u Rwanda rumaze igihe rwubaka, kuko bifite icyo bivuze ku isoko mpuzamahanga. Nk’uko byemezwa na Shane Ryan, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri sosiyete ya TRINITY METALS, ari nayo ya mbere mu gutunganya umusaruro w’amabuye ya TANGESITINI ku mugabane w’ Afurika hamwe na Imena…
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ugushyingo, i Kigali ni bwo hatangizwaga “Icyumweru Cyahariwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Rwanda”, kibaye ku nshuro ya 8, kikazageza ku wa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2025. Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda ku nshuro ya 8, yagize ati: “abakora ubucukuzi Guverinoma y’uRwanda irabashyigikiye mu bikorwa byabo, bigamije iterambere ry’igihugu” akaba yabahaye umukoro wo kunoza ubwo bucukuzi bukaba ubw’umwuga kandi bukaganisha ku cyerekezo k’Iterambere Igihugu kihaye. Ni icyumweru ngaruka mwaka kibaye kushuro ya (8), kirangwa no kuganira ku buryo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatezwa imbere hagakemurwa…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, Umuryango Nyarwanda ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, watangije umushinga witwa “INTERA” ugamije kubakira ubushobozi abaturage, kugira ngo babashe guharanira uburenganzira bwabo, mu mishinga ijyanye n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo byita ku nyungu z’abaturage kandi bubungabunga ibidukikije. Uyu mushinga kandi witezweho kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo abaturage baterwa n’imwe mu mishinga y’ibikorwaremezo idakorwa neza. Urugero ni nk’imihanda yubakwa ariko ugasanga nta miyoboro y’amazi yashyizweho, bigakururira abayituriye isuri. Ugamije kandi kububakira ubushobozi, kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo mu mishinga ijyanye n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo mu buryo bwita ku nyungu zabo, kandi bubungabunga ibidukikije. Umunyamabanga Uhoraho…