Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangije ku mugaragaro Ibizamini bya Leta Bisoza Amashuri Abanza (PLE) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 mu gihugu hose, aho abakandida 277,452 batangiye urugendo rwo gusoza icyiciro cy’amashuri abanza.
Mu bakora ibi bizamini harimo abahungu 123,101 n’abakobwa 154,351, bakorera ibizamini mu bigo 1,182 byateganyijwe hirya no hino mu Rwanda.

Abayobozi bakuru mu rwego rw’uburezi, barimo Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, n’abandi bayobozi batandukanye, basuye ibigo by’ibizamini bitandukanye aho batangirije ku mugaragaro ibi bizamini, banifuriza abanyeshuri gutsinda neza no kubikora barangwa n’ubunyangamugayo.

Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri ubwo yatangizaga ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa GS Karembure, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Claudette Irere, yabasabye kwigirira icyizere no kwirinda ubwoba, ashimangira ko imyiteguro bakoze ari yo ikwiye kubaha icyizere cyo kwitwara neza.
Yagize ati: “Mwirinde kugira ubwoba, mwizere ubushobozi bwanyu kandi mubanze mufate umwanya uhagije wo kuruhuka kugira ngo mubashe gukora ibizamini neza.”

Yakomeje anabibutsa ko gutsinda nyabyo bishingira ku bunyangamugayo, abasaba kubahiriza amabwiriza yose agenga ibizamini no kwirinda icyabangamira ubunyangamugayo bwabyo.
Itangira ry’ibi bizamini ribaye mu gihe urwego rw’uburezi rukomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi no guteza imbere umuco w’ubunyangamugayo mu banyeshuri. Biteganyijwe ko ibizamini bizakomeza mu minsi iri imbere hakurikijwe ingengabihe yashyizweho na NESA.

Ku banyeshuri n’ababyeyi, uyu ni umwanya ukomeye ugaragaza umusaruro w’imbaraga zashyizwe mu myigire mu mwaka ushize, mu gihe ku gihugu ari intambwe ikomeza kubaka ejo hazaza h’urubyiruko rufite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo guteza imbere u Rwanda.
Mukimbiri Wilson

