Muri Afurika, Kigali yongeye kwitegura kwakira imwe mu nama zikomeye kurusha izindi ku mugabane Africa CEO Forum izabera muri Kigali Convention Center kuva ku wa 14 kugeza 15 Gicurasi 2026.

Iyi forum izitabirwa n’abarenga 2500 barimo abayobozi bakuru b’ibihugu, abashoramari n’abafata ibyemezo ku rwego mpuzamahanga. Mu mazina akomeye ategerejwe harimo Paul Kagame, Clotaire Oligui Nguema, Bola Tinubu, ndetse na Maria Benvinda Levi. Hazaba kandi n’abandi banyacyubahiro barimo Robert Beugré Mamba na Amadou Oury Bah.

Ubuyobozi bwa Private Sector Federation Rwanda bushimangira ko iyi nama ari amahirwe akomeye ku bikorera bo mu Rwanda no mu karere.

Umuyobozi warwo, François Twagirumukiza, agaragaza ko iyi forum irenze ibiganiro gusa ari urubuga rwo kubaka ejo hazaza h’ubucuruzi.

Yagize ati: “Iyi ni igihe cyo gushaka abafatanyabikorwa no kwagura amasoko. Tugomba kuyibyaza umusaruro, ibikorwa byacu bikagera ku rwego mpuzamahanga.”

Ku ruhande rwa Rwanda Development Board,

Umuyobozi Mukuru Jean-Guy Afrika avuga ko iyi nama itanga amahirwe adasanzwe yo guhuza ibitekerezo n’ishoramari mu gihe gito, bigafasha kubyara imikoranire mishya ifatika.

Ati: “Ni ahantu ho guhura n’abantu bafite ubushobozi n’ibitekerezo byateza imbere ubucuruzi bwacu, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.”

Iyi nama itegurwa na Jeune Afrique Media Group ku bufatanye na Rainbow Unlimited, ikomeje gushimangira isura y’u Rwanda nk’igicumbi cy’inama mpuzamahanga n’udushya mu bukungu.

Mu byitezwe harimo kungurana ibitekerezo ku mbogamizi zugarije ubukungu bwa Afurika, gutangiza imishinga mishya, no gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu n’abikorera.

Abayitabiriye bazasangira ubunararibonye, bashake ibisubizo birambye, banubake imiyoboro y’ubucuruzi izagira uruhare mu iterambere ry’umugabane.

Mu gusoza, Africa CEO Forum si inama isanzwe ni urubuga rugaragaza aho Afurika igeze n’aho igana. Ku Rwanda, ni indi ntambwe igaragaza ko rukomeje kwiyubaka nk’ihuriro ry’ibitekerezo, ubucuruzi n’ishoramari ku rwego mpuzamahanga.

Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

Share.
Leave A Reply