Ibi byagarutsweho n’umujyanama ushinzwe ingamba mu muryango mpuzamahanga ACARE, ubwo yatangizaga inama ngarukamwaka yateraniye i Kigali kuva tariki ya 6 Gashyantare 2026, ari kumwwe n’itsinda ry’abafatanyabikorwa mu biyaga bigari bya Afurika.
Madamu Stephanie Smith, umujyanama mu by’ingamba, yabwiye itangazamakuru ko baganiriye ku bibazo by’umuryango ku giti cyabo hamwe n’abafatanyabikorwa babo.
Mu bindi, bashimangiye akamaro ko gukorera hamwe nk’itsinda rikomeye kugira ngo intego z’umuryango zigerweho. Bitabaye ibyo, buri tsinda ryajya mu cyerekezo kimwe n’irindi mu kindi.
Ku bijyanye no guteza imbere abagore b’Abanyafurika: yagize ati : “Ku bagore, dutanga amasomo muri gahunda ya «AWIS» ku bagore bakiri bato, bakurikirana iyi gahunda mu gihe cy’umwaka umwe”.
Yavuze ko, ku bijyanye n’abagore, uyu muryango wifuza ko abagore biga bakagira impamyabumenyi ya kaminuza n’iya dogitora, kuko ari ngombwa kugira abahanga mu bya siyansi n’abashakashatsi b’abagore, kuko ubu ari bake.
Ku bijyanye n’ibihugu bya Afurika bihana imbibi n’ibiyaga bigari: yagize ati : “Tugomba kuvugana no kuganira kuri ibi bibazo tukabinoza kurushaho.”
Umubare w’ibihugu byitabiriye iri huriro ni 10, bose hamwe abitabiriye barenga 150.

Mu gusoza, Madamu Stephanie Smith yagaragaje ko ibiyaga bigari bya Afurika bingana na 25% by’amazi y’isi yose. Ni ngombwa cyane rero ko byitabwaho by’umwihariko.
Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashatsi n’Uburezi ku Bidukikije by’Amazi (ACARE), cyashinzwe mu 2017, ni umuryango ugamije iby’ubushakashatsi, siyansi na politiki zishingiye ku bimenyetso kugira ngo kibungabunge ibiyaga bigari bya Afurika.
Ibyo biyaga ni ibi bikurikira : Ni Albert, Edward, Kivu, Malawi/Niassa, Tanganyika, Turkana, na Victoria. Intego za ACARE ni uguteza imbere uburobyi burambye, kunoza imicungire y’umutungo w’amazi, no kubaka ubushobozi bw’abahanga mu by’amazi meza bo muri Afurika.
Intego z’ingenzi:
• Gushimangira Siyansi na Politiki:
ACARE igamije iby’imicungire myiza na politiki y’ibijyanye n’ibiyaga bigari bya Afurika binyuze mu gutanga amakuru yizewe kandi ashobora gushyirwa mu bikorwa.
• Kubaka imiyoboro y’imikoranire:
Imwe mu ntego z’ingenzi ni ugushyiraho amatsinda y’ubujyanama bw’igihe kirekire ku biyaga n’urugaga rw’impuguke kugira ngo basangire ubumenyi.
• Kongera ubushobozi:
ACARE ishyigikira abahanga mu by’ubumenyi bw’Abanyafurika binyuze muri gahunda z’amahugurwa n’uburezi, harimo na gahunda nka “Abagore b’Abanyafurika mu Siyansi” zo guteza imbere uburinganire mu myanya y’ubuyobozi.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson.

