Kuri uyu wa 20 Mutarama 2026, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro ubwo yitabaga imbere Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage baganiriye kuri raporo y’igenzura ricukumbuye ry’imyaka 10 (2015–2025) ku micungire y’ishami rya pansiyo.
Mu gihe raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko ishoramari rinini rya RSSB ryatinze gutanga inyungu kandi ritarageze ku ntego zateganyijwe, ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), buravuga ko ubu ibintu byahindutse, aho mu mwaka wa 2025 hinjiye inyungu irenga miliyari 400 Frw.
Ishoramari rinini, inyungu nkeya
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru yerekanye ko RSSB yashoye miliyari 239,4 Frw mu mishinga 15, angana na 15,4% by’umutungo wose wa pansiyo. Muri ayo mafaranga, miliyari 114,4 Frw yashowe mu Rwanda, naho miliyari 124,9 Frw ashorwa mu mahanga.
Icyakora, iyo raporo igaragaza ko iyo mishinga myinshi itatanze inyungu mu myaka itanu ishize, uretse umushinga umwe wo mu mahanga. Inyungu rusange z’ishoramari mu myaka 10 zabaruwe hagati ya 3,7% na 6%, nyamara intego yari 15%.
By’umwihariko, ishoramari ryo mu migabane (shares) ryagaragajwe nk’iryagize umusaruro muke cyane, aho inyungu yarigaragaje ko riri hagati ya 0,2% na 4%.
Isesagura n’imyanzuro idashingiye ku nyigo
Raporo inagaragaza ko RSSB yakomeje gushora amafaranga mu bigo byari bifite ibibazo by’imikorere, mu gihe henshi hatabayeho isesengura rihagije (feasibility study).
Mu bigo 48 RSSB yashoyemo imari :
- 36 nta nyandiko zigaragaza isesengura ry’ishoramari byigeze bigaragaza,
- Mu bigo 10 byazigaragaje, 7 ntibyagaragaje neza intego, igihombo cyakwihanganirwa cyangwa inyungu zitezwe.
Ibi byatumye Abadepite bagaragaza impungenge ku mutekano w’amafaranga y’abiteganyirije, cyane ko pansiyo ari umutungo w’igihe kirekire w’abaturage.

RSSB: “Uko twakoraga kera n’ubu ni ibintu bibiri bitandukanye”
Regis Rugemanshuro yemeye ko mu myaka yashize hari ibibazo mu micungire y’ishoramari, ariko yemeza ko ubu hari impinduka zikomeye zakozwe mu miyoborere n’imikorere.
Ati: “Raporo irareba imyaka 10 ishize. Uyu munsi RSSB ikora mu buryo butandukanye. Mu 2025 twabonye inyungu ya miliyari 413 Frw.”
Yasobanuye ko RSSB idashora imari ishaka inyungu z’igihe gito gusa, ahubwo ishyira imbere ishoramari ry’igihe kirekire rifasha iterambere ry’igihugu n’abanyamuryango.
Imishinga yakunze kunengwa
Akagera Game Lodge
Nubwo yarakunze kunengwa nk’itinda kunguka, RSSB ivuga ko ubu hoteli igeze ku rwego rw’inyenyeri enye, kandi ko hari umushoramari ugiye kugura 70% by’imigabane yayo, igasigara ifite 30%.
Edge Hostels
Uyu mushinga w’amacumbi y’abanyeshuri waratinze kandi unengwa, ariko RSSB ivuga ko warangiye, ufite ibyumba 230 n’ibitanda birenga 1.000, kandi ko itazahomba.
EPIC Hotel Nyagatare
Nubwo itaratangira kunguka cyane, RSSB ivuga ko yongereye ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, ikanasaba Abadepite ubuvugizi ku irembo rya Mutumba rya Pariki y’Akagera kugira ngo hoteli irusheho kugerwaho.
Zipline na Sonarwa: urugero rw’ishoramari ryungutse
Mu mishinga RSSB yishimira harimo Zipline, aho yashoye miliyoni 35$ ubu zikaba zifite agaciro ka miliyoni 64$, ndetse na Sonarwa, imaze gusubira ku murongo ikongera kunguka nyuma yo kuba yari yarazahajwe n’ibihombo.
Impungenge ziracyahari
Nubwo RSSB yerekana ko ubu iri kunguka, Abadepite bagaragaje ko hakiri urugendo mu kunoza imicungire y’ishoramari, cyane cyane mu rwego rwo kurinda amafaranga y’abiteganyirije no kwirinda imishinga itegurwa idafite isesengura rihagije.
Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage yasabye ko RSSB ikomeza gutanga ibisobanuro birambuye ku mishinga itarabyara umusaruro no ku ngamba zihari zo kwirinda ko amakosa yo mu myaka yashize yasubira.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

