Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 16 mutarama 2026, Abikorera bari mu bucuruzi, bwo kuri Internet barashishikarizwa gukoresha ikirango cya Digital Trust Seal, kigaragaza icyizere igicuruzwa gifitiwe, bikaborohera gucuruza mu Rwanda ndetse no ku Isi yose nta nkomyi.
Icyo kirango cyo mu buryo bw’ikoranabuhanga, gihabwa umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyagisabye, ababishinzwe bagasura uwasabye bakareba ko yujuje ibisabwa, hanyuma bakakimuha, bityo ibicuruzwa bye aho byajyanwa hose ku Isi bikaba bifitiwe icyizere cy’ubuziranenge.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukurikirana itangwa ry’ibyo birango (Rwanda Software Testing Qualification Board), Nkusi Robert Ford, avuga ko iki kirango gifitiye akamaro kanini abacuruzi.

Yagize ati “Icya mbere ni uko giha icyizere abakiriya bagura ibicuruzwa byawe, kuko baba bazi ko wujuje ibyangombwa by’ubuziranenge. Urugero nk’abacururiza ku ikoranabuhanga, niba umuntu uri muri Uganda cyangwa ahandi ashatse kugura umwenda wa Made in Rwanda, icyo kirango kizamufasha kugura ntacyo yikanga, yishyure kuri Mobile Money ubone amafaranga akugezeho. Ni ingirakamaro cyane”.
Akomeza agira ati “Uretse n’ibyo gucuruza, iyo ufite icyo kirango biha icyizere amasosiyete atandukanye ashaka gushora imari mu mushinga wawe, kugira ngo mukorane”.
Nkusi Robert Ford avuga ko kutagira Trust Seal ntawe bibuza gukora, ati “Iki kirango ntabwo gisimbura ibindi bitangwa n’inzego za Leta nka RDB. Urugero wenda ushaka gukora mu by’itumanaho, ukazana ikigo gitanga imirongo ya telefone, ugomba kubanza kubona icyemezo cy’urwego rubishinzwe, urwo ni RURA”.
Alex Ntale, Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), avuga ko Digital Trust Seal ikuraho urujijo ku bicuruzwa biri ku isoko.

Yagize ati“Wasangaga natwe ubwacu tudafite uburyo twatandukanya abakora ibintu bizima n’abakora ibitujuje ubuziranenge. Iki kirango rero kiradufasha kugaragariza icyizere cy’ibicuruzwa byacu abaguzi, baba abo mu Rwanda cyangwa abo mu mahanga, bityo urujijo ruveho. Ibyo kandi bizadufasha kwagura amasoko hirya no hino ku Isi”.
Ibi biganiro (DTW) bikangurira abantu kwitabira ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye bizamara icyumweru, aho biteganyijwe kugera ku bantu 10,000 mu duce dutandukanye tw’Igihugu, harimo uturere twa Musanze, Rubavu, Huye, Muhanga, Nyagatare na Rusizi.
ubu iki kirango kimaze guhabwa sosiyete 16 ziri mu byiciro bine, ari byo ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, uburezi, iby’ubuvuzi ndetse no mu by’imari.
Umwanditsi: Mukimbiri Wilson

